Rwanda’s Abortion Provisions
Nº68/2018 RYO KU WA 30/08/2018 ITEGEKO RITEGANYA IBYAHA N’IBIHANO MURI RUSANGE
Nº68/2018 of 30/08/2018 LAW DETERMINING OFFENCES AND PENALTIES IN GENERAL
Nº68/2018 du 30/08/2018 LOI DETERMINANT LES INFRACTIONS ET LES PEINES EN GENERAL
Ingingo ya 123: Kwikuramo inda
Umuntu wese wikuyemo inda, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi ijana (100.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana abiri (200.000 FRW).
Ingingo ya 124: Gukuramo undi inda
Umuntu wese ukuramo undi muntu inda, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5). Umuntu wese, ku bw’uburangare cyangwa umwete muke, utuma umuntu akuramo inda, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Iyo gukuramo inda biteye ubumuga byemejwe n’umuganga ubifitiye ububasha, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25). Iyo gukuramo inda biteye urupfu, uwakuriwemo inda yaba yabyemeye cyangwa atabyemeye, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo cya burundu.
Ingingo ya 125: Ukutaryozwa icyaha cyo gukuramo inda
Nta buryozwacyaha bubaho iyo gukuramo inda byakozwe kubera impamvu zikurikira:
1º kuba utwite ari umwana;
2º kuba uwakuriwemo inda yarakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku gahato;
3º kuba uwakuriwemo inda yarayitwaye nyuma yo kubanishwa n’undi nk’umugore n’umugabo ku gahato;
4º kuba uwakuriwemo inda yaratewe inda n’uwo bafitanye isano ya hafi kugera ku gisanira cya kabiri;
5º kuba inda ibangamiye ubuzima bw’utwite cyangwa ubw’umwana atwite.
Gukurirwamo inda bikorwa na muganga wemewe na Leta. Ibigomba kubahirizwa kugira ngo muganga akuremo inda bigenwa n’iteka rya Minisitiri ufite ubuvuzi mu nshingano ze. Iyo nyuma yo gukurirwamo inda bigaragaye ko uwayikuriwemo yabisabye nta mpamvu yemewe n’itegeko ashingiraho ahanwa nk’uwikuyemo inda.
Ingingo ya 126: Uko umwana asabirwa gukurirwamo inda
Iyo ushaka gukurirwamo inda ari umwana, abisabirwa n’abamufiteho ububasha bwa kibyeyi nyuma yo kubyumvikanaho. Iyo abafite ububasha bwa kibyeyi ku mwana batumvikanye hagati yabo cyangwa se batumvikanye n’umwana, icyifuzo cy’umwana nicyo kitabwaho. Usaba ko umwana afiteho ububasha bwa kibyeyi akurirwamo inda, abisaba umuganga wemewe na Leta yitwaje inyandiko y’ivuka igaragaza igihe umwana yavukiye.
Ingingo ya 127: Kwamamaza ibikoresho byo gukuramo inda
Umuntu wese wamamaza, akoresheje uburyo ubwo ari bwo bwose, imiti, ibikoresho cyangwa ibindi bivugwaho ubushobozi bwo gukuramo inda, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni ebyiri (2.000.000) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Article 123: Self-induced abortion
Any person who self-induces an abortion commits an offence. Upon conviction, she is liable to imprisonment for a term of not less than one (1) year and not more than three (3) years and a fine of not less than one hundred thousand Rwandan francs (FRW 100,000) and not more than two hundred thousand Rwandan francs (FRW 200,000).
Article 124: Performing an abortion on another person
Any person who performs an abortion on another person, commits an offence. Upon conviction, he/she is liable to imprisonment for a term of not less than three (3) years and not more than five (5) years. Any person who, because of negligence or carelessness, causes another person to abort is liable to imprisonment for a term of not less than one (1) year and not more than two (2) years and a fine of not less than three hundred thousand Rwandan francs (RWF 300,000) and not more than five hundred thousand Rwandan francs (RWF 500,000) or only one of these penalties. If abortion causes disability certified by a relevant medical doctor, the offender is liable to imprisonment for a term of not less than twenty (20) years and not more than twenty-five (25) years. If abortion causes death, irrespective of whether or not the person having an abortion has given her consent, the offender is liable to life imprisonment.
Article 125: Exemption from criminal liability for abortion
There is no criminal liability if abortion was performed due to the following reasons:
1º the pregnant person is a child;
2º the person having abortion had become pregnant as a result of rape;
3º the person having abortion had become pregnant after being subjected to a forced marriage;
4º the person having abortion had become pregnant as a result of incest up to the second degree;
5º the pregnancy puts at risk the health of the pregnant person or of the foetus.
Abortion is performed by a recognized medical doctor. Conditions to be satisfied for a medical doctor to perform an abortion are determined by an Order of the Minister in charge of health. If, after abortion, it is evident that the person on whom abortion was performed applied for it with no legal basis, such a person is punished as a person who performed a self-induced abortion.
Article 126: Procedure by which an application for a child to abort is made
If a person wishing to abort is a child, the application to do so is made by persons with parental authority over her after agreeing upon it. If persons with parental authority over a child disagree among themselves or if they disagree with the child, the wish of the child prevails. A person requesting abortion for the child over whom he/she has parental authority, files a request with a recognised medical doctor, accompanied with the child’s birth certificate containing the date of birth.
Article 127: Advertising the means of abortion
Any person who, by any means, advertises drugs, materials or any other substances believed to induce abortion, commits an offence. Upon conviction, he/she is liable to imprisonment for a term of not less than one (1) year and not more than two (2) years and a fine of not less than two million Rwandan francs (FRW 2,000,000) and not more than three million Rwandan francs (FRW 3,000,000) or only one of these penalties.
Article 123: Avortement auto-induit
Toute personne qui pratique un avortement auto-induit, commet une infraction. Lorsqu’elle en est reconnue coupable, elle est passible d’un emprisonnement d’au moins un (1) an mais n’excédant pas trois (3) ans et d’une amende d’au moins cent mille francs rwandais (100.000 FRW) mais n’excédant pas deux cent mille francs rwandais (200.000 FRW).
Article 124: Pratiquer un avortement sur autrui
Toute personne qui pratique un avortement sur autrui, commet une infraction. Lorsqu’elle en est reconnue coupable, elle est passible d’un emprisonnement d’au moins trois (3) ans mais n’excédant pas cinq (5) ans. Toute personne qui, par négligence ou par inattention, entraîne l’avortement d’autrui est passible d’un emprisonnement d’au moins un (1) an mais n’excédant pas deux (2) ans et d’une amende d’au moins trois cent mille francs rwandais (300.000 FRW) mais n’excédant pas cinq cent mille francs rwandais (500.000 FRW) ou de l’une de ces peines seulement. Lorsque l’avortement entraîne une incapacité attestée par un médecin compétent, l’auteur est passible d’un emprisonnement d’au moins vingt (20) ans mais n’excédant pas vingt-cinq (25) ans. Lorsque l’avortement cause la mort, qu’il y ait eu consentement ou pas de la personne ayant avorté, l’auteur est passible d’un emprisonnement à perpétuité.
Article 125: Exonération de responsabilité pénale pour l’avortement
Il n’y a pas de responsabilité pénale lorsque l’avortement a été pratiqué pour des causes suivantes:
1º la personne enceinte est un enfant;
2º la personne ayant avorté était devenue enceinte à la suite d’un viol;
3º la personne ayant avorté était devenue enceinte à la suite d’un mariage forcé;
4º la personne ayant avorté était devenue enceinte à la suite d’un inceste commis par une personne ayant un lien de parenté avec elle jusqu’au second degré;
5º la poursuite de la grossesse met en danger la vie de la personne enceinte ou celle du fœtus.
L’avortement est pratiqué par un médecin agréé. Les conditions devant être remplies pour qu’un médecin pratique l’avortement sont déterminées par arrêté du Ministre ayant la santé dans ses attributions. Lorsqu’après l’avortement, il est constaté que la personne sur laquelle a été pratiqué l’avortement en a fait la demande sans motif légitime, elle est punie comme ayant pratiqué l’avortement auto-induit.
Article 126: Procédure par laquelle se fait la demande d’avortement d’un enfant
Lorsque la personne qui souhaite avorter est un enfant, la demande de le faire est faite par les personnes ayant une autorité parentale sur elle après s’être mis d’accord. Lorsque les personnes ayant l’autorité parentale sur l’enfant ne s’entendent pas entre eux ou ne s’entendent pas avec l’enfant, le souhait de l’enfant prime. La personne demandant l’avortement au nom de l’enfant sur laquelle elle a une autorité parentale, en fait la demande à un médecin agréé sur présentation de son acte de naissance faisant foi de sa date de naissance.
Article 127: Publicité des moyens abortifs
Toute personne qui, par tout moyen, fait la publicité des médicaments, du matériel ou d’autres substances connues pour être capables de provoquer l’avortement, commet une infraction. Lorsqu’elle en est reconnue coupable, elle est passible d’un emprisonnement d’au moins un (1) an mais n’excédant pas deux (2) ans et d’une amende d’au moins deux millions de francs rwandais (2.000.000 FRW) mais n’excédant pas trois millions de francs rwandais (3.000.000 FRW) ou de l’une de ces peines seulement.
ITEKA RYA MINISITIRI N°002/MoH/2019 RYO KU WA 08/04/2019 RIGENA IBIGOMBA KUBAHIRIZWA KUGIRA NGO MUGANGA AKURIREMO UMUNTU INDA
ITEKA RYA MINISITIRI N°002/MoH/2019 RYO KU WA 08/04/2019 RIGENA IBIGOMBA KUBAHIRIZWA KUGIRA NGO MUGANGA AKURIREMO UMUNTU INDA
Ingingo ya mbere: Icyo iri teka rigamije
Iri teka rigena ibigomba kubahirizwa kugira ngo umuganga akuriremo umuntu inda.
Ingingo ya 2: Ibisobanuro by’amagambo
Muri iri teka, amagambo akurikira afite ibisobanuro bikurikira:
1° gukuramoinda: kuvanamo inda ku bushakemu bihe biteganyijwe n’amategeko;
2° ubuzima: imimerere myiza ku mubiri, mu mutwe no mu mibereho myiza, bitavuze ko nta ndwara cyangwa ubumuga umuntu afite;
3° umuganga wemewe na Leta: umuntu ufite ubumenyi mu buvuzi bw’abantu, ufite nibura impamyabushobozi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu ishami ry’Ubuvuzi kandi wemewe n’urwego rushinzwe kugenzura imirimo y’ubuvuzimu Rwanda, ukorera mu kigo cy’ubuvuzi cya Leta cyangwa cyigenga.
Ingingo ya 3: Impamvu zemewe mu gukuramo inda
Ugukuramo inda bikorwa ku mpamvu zikurikira:
1° kuba umuntu utwite ari umwana;
2° kuba usaba gukurirwamo inda yarakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku gahato;
3° kuba usaba gukurirwamo inda yarayitwaye nyuma yo kubanishwa ku gahato n’undi nk’umugore n’umugabo;
4° kuba usaba gukurirwamo inda yarayitewe n’uwo bafitanye isano ya hafi kugera ku gisanira cya kabiri;
5° kuba inda ibangamiye ubuzima bw’utwite cyangwa ubw’umwana atwite.
Haseguriwe ibiteganywa mu ngingo ya 11 y’iri teka, usaba gukurirwamo inda ntasabwa gutanga ibimenyetso by’impamvu ashingiraho.
Iyo nyuma yo gukurirwamo inda bigaragaye ko uwayikuriwemo yatanze amakuru atariyo, yirengera ingaruka zabyo hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko.
Ingingo ya 4: Igihe ntarengwa cyo gukuramo inda
Uretse mu gihe inda ibangamiye ubuzima bw’utwite cyangwa ubw’umwana atwite, inda ikurwamo igomba kuba itarengeje ibyumweru makumyabiri na bibiri (22).
Ingingo ya 5: Ikigo cy’ubuvuzi cyemerewe gutanga serivisi yo gukuriramo umuntu inda
Gukuriramo umuntu inda bikorerwa mu kigo cy’ubuvuzi cya Leta cyangwa icyigenga kiri ku rwego rw’ibitaro cyangwa urwa polikilinike, cyemerewe gukora na Minisitiri ufite ubuzima mu nshingano ze.
Ingingo ya 6: Uko umwana asabirwa gukurirwamo inda
Iyo ushaka gukurirwamo inda ari umwana, abisabirwa n’abamuhagarariye bemewe n’amategeko nyuma yo kubyumvikanaho.
Iyo abamuhagarariye bemewe n’amategeko batumvikanye hagati yabo cyangwa batumvikanye n’umwana, icyifuzo cy’umwana nicyo kitabwaho.
Ingingo ya 7: Ibigomba gukorwa mbere y’uko muganga akuriramo umuntu inda
Mbere y’uko muganga akuriramo umuntu inda agomba:
1° gutanga ubujyanama bwimbitse ku buzima;
2° gukora isuzuma rusange.
Ingingo ya 8: Kugaragaza mu nyandiko ko umuntu yemeyegukurirwamo inda
Umuntu usaba gukurirwamo inda agomba kugaragaza mu nyandiko ko yemeye ko bayikuramo amaze gusobanurirwa ibyerekeranye no gukuramo inda byose.
Iyo umuntu usaba gukurirwamo inda ari umwana cyangwa umuntu ufite ubumuga bwo mu mutwe, umuhagarariye wemewe n’amategeko niwe ugaragaza mu nyandiko ko yemeye ko bayikuramo. Iyo umuhagarariye wemewe n’amategeko abyanze, ukwemera k’umwana niko kugenderwaho.
Ingingo ya 9: Guhabwa serivisi o gukurirwamo inda
Umuntu wifuza kubona serivisi yo gukurirwamo inda afite uburenganzira bwo kugana ikigo cy’ubuvuzi cyabiherewe uburenganzira yihitiyemo no guhabwa serivisi akeneye atabanje kubazwa urupapuro ruhamwohereza.
Ingingo ya 10: Kugirirwa ibanga
Umuganga n’ikigo cy’ubuvuzi bakiriye umuntu usaba gukurirwamo inda bagomba kwita ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwo kugirirwa ibanga.
Ingingo ya 11: Gukurirwamo inda ku mpamvu zuko ibangamiye ubuzima bw’utwite cyangwa ubw’umwana atwite
Gukuriramo umuntu inda ku mpamvu zuko ibangamiye ubuzima bw’utwite cyangwa ubw’umwana atwite bikorwa hubahirijwe ibi bikurikira:
1° kwemeza imiterere y’ikibangamiye ubuzima bw’utwite cyangwa ubw’umwana atwite, bikozwe nibura n’abaganga babiri (2), umwe muri bo ari inzobere mu byerekeye kubyaza no kuvura indwara zifata imyanya y’imyororokere;
2° kugaragaza ukwiyemerera mu nyandiko k’utwite cyangwa umuhagarariye wemewe n’amategeko iyo utwite ari umwana cyangwa umuntu ufite ubumuga bwo mu mutwe;
3° gukora raporo ikorwamo kopi ebyiri (2) zigashyirwaho umukono na muganga wemewe na Leta n’utwite cyangwa umuhagarariye wemewe n’amategeko iyo utwite ari umwana cyangwa umuntu ufite ubumuga bwo mu mutwe, kopi imwe igahabwa utwite cyangwa umuhagarariye wemewe n’amategeko indi ikabikwa n’ikigo cy’ubuvuzi.
Ingingo ya 12: Ivanwaho ry’ingingo zinyuranyije n’iri teka
Inzingo zose z’amateka abanziriza iri kandi zinyuranyije na ryo zivanyweho.
ARRÊTÉ MINISTÉRIEL N°002/MoH/2019 DU 08/04/2019 DÉTERMINANT LES CONDITIONS DEVANT ÊTRE REMPLIES POUR QU’UN MÉDECIN PRATIQUE L’AVORTEMENT
Article premier: Objet du présent arrêté
Le présent arrêté détermine les conditions devant être remplies pour qu’un médecin pratique l’avortement.
Article 2: Définitions
Aux fins du présent arrêté, les termes repris ci-après sont définis comme suit:
1° avortement: interruption de la grossesse provoquée dans des circonstances déterminées par la loi;
2° santé: état complet de bien-être physique, mental et social, et ne consiste pas seulement en une absence de maladie ou d’infirmité;
3° médecin agréé: une personne habilitée à exercer la médecine après l’obtention d’un diplôme sanctionnant le deuxième cycle d’enseignement supérieur en médecine, enregistrée et autorisée par un organe de réglementation des professions de la santé au Rwanda et travaillant dans un établissement de santé public ou privé.
Article 3: Motifs permispour l’avortement
L’avortement est pratiqué pour des motif suivants:
1° la personne enceinte est un enfant;
2° la personne qui demande l’avortement est tombée enceinte à la suite d’un viol;
3° la personne qui demande l’avortement est tombée enceinte à la suite d’un mariage forcé;
4° la personne qui demandel’avortementest tombée enceinte à la suite d’un inceste commis avec une personne ayant un lien de parenté jusqu’au second degré;
5° la grossesse met en danger la santé de la personne enceinte ou celle du foetus.
Sans préjudice des dispositions de l’article 11 du présent arrêté, la personne qui demande l’avortement n’est pas tenu de produire les preuves des circonstances qu’elle invoque. Lorsqu’après l’avortement, il est constaté que la personne sur laquelle a été pratiqué l’avortement a donné de fausses informations, elle en est responsable conformément à la loi.
Article 4: Délai d’interruption d’une grossesse
Sauf dans le cas où la grossesse met en danger la santé de la personne enceinte ou celle du fœtus, l’avortement ne peut pas être pratiquéau-delàde vingt-deux (22) semaines de gestation.
Article 5: Établissement de santé éligible pour pratiquer l’avortement
L’avortement est pratiqué dans un établissement de santé public ou privéque le Ministre ayant la santé dans ses attributions a autorisé de fonctionner comme hôpital ou de polyclinique.
Article 6: Procédure par laquelle se fait la demande d’avortement d’un enfant
Lorsque la personne qui souhaite avorter est un enfant, la demande de le faire est faite par ses représentants légaux après s’être mis d’accord.
Lorsque ses représentants légauxne s’entendent pas entre eux ou ne s’entendent pas avec l’enfant, le souhait de l’enfant prime.
Article 7: Procédure préalable aux soins de l’avortement
Avant de pratiquer un avortement, le médecin doit:
1° donner des conseils complets avant l’avortement;
2° procéder à une évaluation clinique approfondie
Article8: Expression d’un consentement écrit à recevoir les services d’avortement
Une personne qui demande l’avortement doit donner son consentement écrit à recevoir ce service après des explications complètes sur l’avortement.
Lorsque la personne qui demandel’avortement est un enfant ou une personne ayant une déficience mentale, son représentant legal donne le consentement écrit à l’avortement. Lorsque son representant legal refuse de donner le consentement, le consentement de l’enfant est considéré.
Article 9: Accès au service d’avortement
Une personne qui souhaite obtenir des services d’avortement a le droit d’accéder un établissement de santé accrédité de son choixet de recevoir ce service sans nécessairement présenter le transfert médical.
Article 10: Confidentialité
Le médecin et l’établissement de santé ayant accueilli la personne qui demande l’avortement doivent assurer le respect du droit à la confidentialité.
Article 11: Interruption de grossesse lorsqu’elle met en danger la santé de la personne enceinte ou celle du foetus
L’interruption de grossesse lorsqu’elle met en danger la santé de la personne enceinte ou celle du foetus est effectuée dans les conditions suivantes:
1° confirmation du danger à la santé de la personne enceinte ou celle du foetus, faite par au moins deux (2) médecins, dont un spécialiste du domaine de l’obstétrique et de la gynécologie;
2° le consentement personnel écrit de la personne enceinte ou de son représentant legal si la personne enceinte est un enfant ou une personne ayant une déficience mentale;
3° établir un rapport écrit en deux (2) copies signées par le médecin agréé et de la personne enceinte ou son représentant legal si la personne enceinte est un enfant ou une personne ayant une déficience mentale, dont une copie est remise à la personne enceinte ou son représentant légal et une autre est conservée par l’établissement de santé.
Article 12: Disposition abrogatoire
Toutes les dispositions antérieures contraires au présent arrêté sont abrogées.
MINISTERIAL ORDER N°002/MoH/2019 OF 08/04/2019 DETERMINING CONDITIONS TO BE SATISFIED FOR A MEDICAL DOCTOR TO PERFORM AN ABORTION
Article One: Purpose of this Order
This Order determines conditions to be satisfied for a medical doctor to perform an abortion.
Article 2: Definitions
For the purpose of this Order, the following terms are defined as follows:
1° abortion: Induced termination of pregnancy under circumstances determined by the law;
2° health: a state of complete physical, mental and social well-being and not merely the absence of disease or infirmity;
3° recognised medical doctor: a person qualified to practice the medical profession after obtaining at least a Bachelor’s Degree in Medicine, registered and licensed by a health profession regulatory body in Rwanda and working in public or private health facility.
Article 3: Allowed grounds for abortion
Abortion is performed on the following grounds:
1° the pregnant person is a child;
2° the person requesting for abortion became pregnant as a result of rape;
3° the person requesting for abortion became pregnant after being subjected to a forced marriage;
4° the person requesting for abortion became pregnant as a result of incest committed with a person to the second degree of kinship;
5° the pregnancy puts at risk the health of the pregnant person or of the foetus.
Without prejudice to the provisions of Article 11 of this Order, the person requesting for abortion is not required to produce evidence of the grounds she invokes.
If, after abortion, it is proved that the person on whom abortion was performed provided false information, she is liable in accordance with the law.
Article 4: Pregnancy age for termination
Except in case the pregnancy puts at risks the health of the pregnant person or the foetus, the abortion cannot be performed if the gestation is beyond twenty -two (22) weeks.
Article 5: Eligible health facility to perform abortion
Abortion is performed in a public or private health facility licensed as a hospital or a polyclinic by the Minister in charge of health.
Article 6: Procedure by which an application for a child to abort is made
If a person who wishes to abort is a child, the application to do so is made by her legal representatives after agreeing upon it. If her legal representatives disagree among themselves or if they disagree with the child, the wish of the child prevails.
Article 7: Pre-procedure for abortion care Before performing abortion, the medical doctor must:
1° conduct comprehensive pre-abortion counselling;
2° conduct thorough clinical assessment.
Article 8: Giving a written consent to receive abortion services
A person requesting for abortion must give her written consent to receive abortion services after comprehensive explanations on abortion.
If the person requesting for abortion services is a child or a person with mental disability, her legal representative gives the written consent for abortion. If her legal representative refuses to give consent, the consent of the child is considered.
Article 9: Access to abortion services
A person who wishes to get abortion services has the right to access an accredited health facility of her choice and to receive the services without necessarily presenting the medical transfer.
Article 10: Confidentiality
The medical doctor and the health facility that received the person requesting for abortion services must ensure the respect of the right to confidentiality.
Article 11: Termination of pregnancy due to the risk on the health of the pregnant person or of the foetus
Termination of pregnancy due to the risk on the health of the pregnant person or of the foetus is done under the following conditions:
1° confirmation of the risk on the health of the pregnant person or of the foetus, done by at least two (2) medical doctors, one being a specialist in the area of obstetrics and gynaecology;
2° a personal written consent of the pregnant person or of her legal representative if the person seeking for abortion is a child or a person with mental disability;
3° a written report in two (2) copies signed by the recognised medical doctor and the pregnant person or her legal representative if the pregnant person is a child or a person with mental disability, one copy is given to the pregnant person or her legal representative and another is kept by the health facility.
Article 12: Repealing provision
All prior provisions contrary to this Order are repealed.